Ubuyobozi bwifatanyije n’Urubyiruko mu Muganda udasanzwe

Kuri uyu wa13 Nzeri 2025, urubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu rwagize uruhare rukomeye mu muganda udasanzwe wabereye mu tugari twose tw’Akarere, aho ibikorwa byibanze ku gukora inzira z'amazi mu kwirinda isuri, gukora imihanda no kubaka ubwiherero bugenewe Amashuri y’Incuke (ECDs) habonerwaho gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Ibikorwa by’uyu muganda ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Kintobo, Akagari ka Ryinyo, aho byitabiriwe na Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Muri icyo gihe, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere, Bwana HABANABAKIZE Jean Claude, yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Mulinga mu bikorwa by’umuganda.

Nyuma y’umuganda, habayeho ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo n’urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Urubyiruko mu Kurengera Ibidukikije.” Ibi biganiro byari bigamije gukangurira urubyiruko kubakira ku bumwe, ubwitange no kwihangira udushya mu kurinda ibidukikije.

Mu bundi butumwa bwatanzwe harimo ubwagarutse ku mutekano, isuku n’isukura,kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.


URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->