UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA NYAKANGA 2024
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2024 wakorewe mu Tugari twose tugize Akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024; ku kwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Gakoro, Umudugugdu wa Bweru.
Uyu muganda wakorewe mu muhanda wa Kadahenda-Nyakiriba wibanze ku bikorwa bitandukanye birimo: gutinda ibiraro byari bishaje, gusibura imigende no gusiba ibinogo…witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’abahagarariye inzego zitandukanye; inzego z’umutekano( RDF, Police, RIB, DASSO), ubuyobozi bw’Umurenge n’Utugari n’abandi.
Nyuma y’umuganda, abayobozi baganirije abari bawitabiriye kuri gahunda za Leta zinyuranye, aho umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’Akarere afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi Sitasiyo ya Rugera batanze ikiganiro kijyanye n’umutekano.
Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Antoinette yaganirije abitabiriye kuri gahunda nzamurabushobozi mu mashuri, gahunda yo kwikura mu bukene, kugaburira abana ku mashuri, kugira isuku ahantu hose, Umuganura uteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kanama…
Abitabiriye umuganda ngarukakwezi bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo no kubaza ibibazo, ibibazo byagaragajwe byasubijwe ibindi bihabwa umurongo.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…