UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA NZERI 2024

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2024 wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2024, ukorerwa mu Tugari twose tugize Akarere ka Nyabihu. Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Rurembo, Akagari ka Rwaza, witabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurembo, abakozi batandukanye bakorera ku rwego rw’Akarere no ku Murenge.

Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri hasiburwa inzira z’amazi mu muhanda uva ku Kagari ka Rwaza ujya ku Mudugudu wa Murama muri aka Kagari.

Nyuma y’umuganda abawitabiriye bahawe ubutumwa butandukanye bwatanzwe na Minisiteri zitandukanye ndetse n’ibigo bya Leta, harimo:

Gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwivana mu bukene n’uburyo abaturage bakwiye kubigiramo uruhare.

Gushishikariza abaturage gukomeza kugira umuco w’isuku ku mubiri, mu ngo zabo ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ubutumwa bushishikariza abafite ubumuga kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku ikusanyamakuru riri gukorwa bizashingirwaho mu igenamigambi rizafasha mu kwitaho ibyifuzo byabo.

Nyuma y’ibiganiro, Umuyobozi w’Akarere yakiriye ibibazo abaturage bamugaragarije harimo iby’umuntu ku giti cye n’ibijyanye n’iterambere muri rusange, abafasha kubibonera ibisubizo. By’umwihariko ibibazo bitahise bikemuka kubera imiterere yabyo, abakozi b’Akarere basabwe kubikurikirana abaturage bagasubizwa vuba.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->