Umuhanda Tubungo –Nyakiriba,isoko y’ubuhahirane n’iterambere
Mu rwego rwo korohereza abaturage imigenderanire mu Karere ka Nyabihu cyane cyane mu Tugari twa Nyagahondo na Tyazo two Murenge wa Rugera ,hateguwe gukora umuhanda Tubungo-Nyakiriba.
Uretse kongera ubuhahirane n’itumanaho hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye, uyu muhanda uzagira uruhare runini mu koroshya ubwikorezi, kongera igiciro cy’umusaruro ku isoko;uyu muhanda uzafasha kugera ku mashuri harimo abanza n’ayisumbuye agera kuri arindwi(7),kandi uzoroshya urugendo rugana ku bigo nderabuzima n’amavuriro arimo Ikigonderabuzima cya Nyakiriba n’Ibitaro bikuru by’Akarere bya Shyira no bigabanye ibihe by’amage ku barwayi bagezwa kwa muganga mu gihe gito.Ni umuhanda kandi uzoroshya urugendo rugana ku ruganda rutunganya amashanayrazi rwa Nyamyotsi.
Ni umuhanda usaga ibirometero bitanu (5.8 km) ukaba uri gushyirwamo Laterite itsindagiye. Byari biteganyijwe ko imirimo yo kuwukora izarangira kuwa 25 Nzeri 2025. Iki gihe kikaba gishobora kuzarenga bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo imvura nyishyi yaguye ikadindiza ibyakorwaga.
Umushinga wo gukora umuhanda Tubungo –Nyakiriba watangiye gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 12 Kamena 2023, nyuma yaho Akarere kagiranye amasezerano na ba Rwiyemezamiri JV EPOS & GEMT bagombaga kuwukora ku giciro cya 2,198,924,459 Frw na T and M Construction Ltd bagombaga gukurikirana imirimo y’iki gikorwa ku giciro cya 139,000,000 Frw mu gihe kingana n’amezi cumi n’umunani.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…