UMUHANGO WO GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 13 Mata 2022, mu Karere ka Nyabihu, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, mu rwibutso rwa Mukamira, rwubatse mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rugeshi, Umududugu wa Kazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, mu ijambo yavuze aha ikaze abitabiriye uyu muhango, yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango yarokotse jenoside yakorewewe abatutsi, asubira muri make ku mateka yaranze aka karere, ahahoze ari Komini Nkuri, icyahoze ari Komini Karago.. ko ariho hageragerejwe jenoside kuva kera na mbere ya 1994, akomeze asaba abitabiriye iki gikorwa gukomeza kuba umwe muri gahunda ya Ndi Umuyarwanda n’Ubumwe n’Ubwiyunge, yongera gusaba abafite amakuru y’aho imibiri yaba ikiri itarashyingurwa ko bagomba kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, iki kandi kikaba cyagarutsweho n’umuyobozi wa IBUKA mu Karere Nyabihu, Bwana Juru Anastase, wagaragaje ko hari imibiri myinshi y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro
Twibutse ko iyi mibiri ine yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi , irimo umwe wabonetse mu Murenge wa Mukamira, indi mibiri itatu yabonetse mu Murenge wa Jenda, ije isanga indi mibiri 2202 isanzwe iruhukiye mu rwibutso rwa Mukamira, yose hamwe ikaba ibaye imibiri 2206.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Bwana Habitegeko Francois, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu muri uyu muhango, witabiriwe n’abayobozi batandukanye haba ku rwego rw’Igihugu, ndetse no kurw’Intara., harimo Abasenateri, Abadepite, abahagarariye inzego z’umutekano, abayobozi ndetse n’abakozi b’Akarere, abakozi ku Murenge n’Utugari, abashyitsi baturutse impande zose z’Igihugu hamwe n’abaturage benshi.
Minisitiri w’Ibidukikije, akaba n’imboni y’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mujawamariya Jeanne d’Arc, ari nawe mushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abawitabiriye, ko bagomba gutahiriza umugozi umwe maze bakirinda icyabatandukanya, bubahiriza gahunda za Leta zigamije guhuza abanyarwanda bose, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Twibuke twiyubaka.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…