UMUHANGO WO KWINJIZA INTORE MU ZINDI

Umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi wabereye mu Tugari twose tugize Akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 07 Mutarama 2020, aho Intore zaboneyeho umwanya wo kumurika Imihigo y’ibikorwa bazakorera ku rugerero rw’Umudugudu.

Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rugeshi, aho twifatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Bwana Kazosomako Evode wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Nyabihu n’abaturage batuye muri aka Kagari.

Uyu muhango wabereye kandi mu nteko z’abaturage aho zateraniye mu Tugari twose, uyoborwa n’abatware b’imitwe y’Intore( Perezida ba Njyanama ku tugari), bafatanyije na ba Rushingwangerero (Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Abakozi bashinzwe iterambere mu Tugari). Byari biteganyijwe ko Imirenge yohereza intumwa mu Tugari n’Akarere kakohereza intumwa mu Mirenge.

Intore yo ku mukondo imaze kugaragaza Imihigo y’ibikorwa bazakora, abafashe ijambo bose bemeye ko bazafatanya na bo kwesa iyo mihigo mu gihe cy’amezi atandatu.

Umushyitsi mukuru yashimye ubufatanye n’intego nziza imitwe y’Intore yiyemeza mu gufasha Inkomezabigwi. Nyuma y’ibiganiro habaye umwanya wo gucinya akadiho.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->