UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAFITE UBUMUGA
Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihijwe kuri iki cyumweru, itariki ya 03 Ukuboza 2023, wizihirizwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’Akarere uyu munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wabereye mu Murenge wa Kabatwa, Akagari ka Gihorwe, Umudugudu wa Kaminuza.
Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ufite insangamatsiko igira iti’’ Dufatanye n’abantu bafite ubumuga tugere ku ntego z’iterambere rirambye’’, umuhango wo kuwizihiza witabiriwe n’ Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude, akaba n’umushyitsi mukuru, yari kumwe n’Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu Karere, Bwana Mutwarangabo Simon, uhagarariye urugaga rw’abagore mu Karere ka Nyabihu, uhagarariye urugaga rw’abafite ubumuga mu Karere, umukozi wa Gikuriro kuri bose, umufatanyabikorwa MCBO… akaba yahawe ikaze n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Madamu Kampire Georgette.
Muri uyu muhango hatanzwe ubutumwa butandukanye bujyanye n’uyu munsi mukuru, habaye n’igikorwa cyo kuremera abafite ubumuga bahabwa imifariso yo kuryamira( Matelas), intama zitanga icyororo cyiza hatangwa n’inyunganirangingo. Muri make, uyu munsi witabiriwe n’ibyiciro bitandukanye, harimo abakozi ku rwego rw’Akarere, ku rw’Umurenge n’Akagari, abahagarariye inzego z’umutekano( Army, DASSO, Police).
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…