UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa cyibanze ku gushimangira uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu,Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, hamwe n’Abadepite bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) barimo Hon. MUZANA Alice, Hon. BAKUNDUKIZE Christine na Hon. MAZIMPAKA Jean Claude, bifatanyije n’inzego z’umutekano n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Ibirori byabaye bigamije kuzirikana insanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro”, aho ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe ibibazo bikibangamira iterambere ry’abagore no gushaka ibisubizo byafasha guteza imbere imibereho yabo ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Mbere y’ibirori nyirizina, habanje gusurwa imurikabikorwa ry’abagore bageze ku bikorwa bibateza imbere, bagaragaza ibikomoka ku mirimo yabo n’imishinga yabafashije kwiteza imbere.

Mu gikorwa cyo gushyigikira abagore bitwaye neza mu bikorwa by’iterambere, abagore 15 bahawe igihembo rusange kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abandi bahawe igishoro cy’inguzanyo idafite inyungu kigamije kubafasha gukomeza ibikorwa bibateza imbere.

Hanabaye igikorwa cy’ubufasha ku baturage batishoboye aho bahawe ibiribwa n’inka mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho no guteza imbere ubukungu bw’imiryango yabo.

Itsinda ry’abakinnyi b’Ikinamico Urunana ryasusurukije abitabiriye ibirori rikoresheje ikinamico yagarutse ku butumwa bwo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Ibirori byasojwe n’igikorwa cy’imyidagaduro n’ubusabane byahaye abitabiriye umwanya wo kurushaho gusabana no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubufatanye mu muryango nyarwanda.


BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…

Read more →

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…

Read more →

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…

Read more →

RAMBURA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU, HAHEMBWA INDASHYIKIRWA

Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…

Read more →

VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana  SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…

Read more →

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu

None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…

Read more →

Abayobozi b’Inzego Zitandukanye Bifatanyije n’Abaturage ba Bukinanyana mu Muganda wo Kwimakaza Isuku n’Isukura

Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…

Read more →
-->