UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 Werurwe 2024, ku rwego rw’Akarere ka Nybihu, uyu munsi mukuru wizihirijwe mu Murenge wa Jenda.
Umunsi w’umugore wahawe insanganyamatsiko igira iti’’ Imyaka 30, Umugore mu iterambere’’. Ibirori by’uyu munsi byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye; umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, hari kandi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Bwana Habanabakize Protais, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, Umuyobozi wa Police mu Karere, Uhagarariye Rwanda Investigation Bureau(RIB), National Intelligence and Security Services(NISS), Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga…
Muri ibi birori hatanzwe ubutumwa butandukanye, aho Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abagore ko bagomba kwitinyuka bagakora bakiteza imbere.
Habaye n’igikorwa cyo kuremera abagore bagenzi babo, hatanzwe ; Inka 4, Intama 7, amafaranga ibihumbi magana abiri( 200.000frs), Imashini umunani (8) zidoda zahawe abakobwa babyariye iwabo, ibishyimbo ibiro ijana(100kgs), ibigori ibiro mirongo itanu(50kgs), ibirayi ibiro mirongo ine(40kgs).
Umunsi wasojwe n’ubusabane.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…