Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihijwe mu Murenge wa Mulinga

Uyu munsi ku wa 15 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Mulinga mu Kagari ka Rwantobo, Umudugudu wa Musenyi mu Karere ka Nyabihu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’Agaciro”. 

Ni ibirori byahujwe no gutangiza ukwezi kwahariwe umuryango bikaba byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, ari kumwe n’izindi nzego zinyuranye harimo Komiseri w’Ubukungu muri CNF y’Intara y’Iburengerabuza, Madame Angélique TWAGIRAMUNGU.

Mu bikorwa byaranze ibi birori, habayeho igikorwa cyo guhemba abagore bahize abandi mu bikorwa bitandukanye biteza umuryango imbere no kuremera igishoro abatoranijwe bafite ubushake bwo gukora imishinga iciriritse.

Mu ijambo rye, Bwana SIMPENZWE Pascal yashimiye abagore bo mu cyaro ku ruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu muri rusange. Yabasabye gukomeza kwihangira imirimo no guharanira kugira uruhare mu bukungu bw’Igihugu, avuga ko “iterambere ry’Igihugu ridashoboka hatabayeho uruhare rw’umugore n’umuryango ufite intego.”

Madame Angélique TWAGIRAMUNGU, Komiseri w’Ubukungu muri  CNF ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, yatanze ubutumwa bugaruka ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, imyitwarire y’abangavu, n’uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda. Yamurikiriye ba Mutimawurugo imihigo bagomba kuzesa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho y’imiryango.

 Ibi birori byasize abitabiriye bishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere umugore, cyane cyane uwo mu cyaro, nk’inkingi y’iterambere rirambye;koko “UMUGORE NI UW’AGACIRO.”


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->