UMUNSI MUKURU W’INTWARI Z’IGIHUGU
Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihijwe mu Midugudu yoise igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Nyundo, Umudugudu wa Nama, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 01 Gashyantare 2023.
Uyu munsi mukuru witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandsayisenga Antoinette, akaba n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, witabiriwe kandi n’abandi bagize inama y’umutekano y’Akarere itaguye, abakozi ku rwego rw’Akarere, ku Murenge no ku Kagari, abanyamadini n’amatorero, abandi bakozi bakorera Leta hamwe n’abikorera mu Murenge wa Rambura.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude yifatanyije n’abakozi hamwe n’abaturage b’Umurenge wa Bigogwe kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana Simpenzwe Pascal yakurikiranye ibikorwa by’uyu munsi mukuru mu Murenge wa Shyira.
Twibutse ko nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda y’uyu munsi mukuru, hatanzwe ikiganiro kijyanye n’Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu, gifite insanganyamatsiko igira iti’’ Ubutwari bw’abanyarwanda, Agaciro kacu”. Nyuma y’ibiganiro, habaye imikino y’amarushanwa Umurenge Kagame cup muri ¼ cy’irangiza, aho Umurenge wa Bigogwe wahuye n’Umurenge wa Shyira.
Mu Murenge wa Rambura, kimwe no mu yindi Mirenge, ibirori byaranzwe n’imbyino, indirimbo, imyidagaduro, bishimira ibyagezweho ari nako hatangwa ubuhamya.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…