UMUNSI MUKURU W’UMUHINZI W’IBIRETI
Umunsi mukuru w’umuhinzi w’ibireti, ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba wizihirijwe kuri uyu wa kane, tariki ya 18 Ukwakira 2024, mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa, Akagari ka Myuga. Abahinzi b’ibireti bahahuriye baturutse mu Karere ka Nyabihu, mu Mirenge ya Bigogwe, Jenda, Kabatwa, Mukamira; mu Karere ka Rubavu , Imirenge ya Bugeshi, Busasamana, Mudende.
Uyu munsi witabiriwe n’abashyitsi baturutse mu nzego zitandukanye barimo; Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyabihu, Umuyobozi mukuru wa Horizon Sopyrwa, Uhagarariye NAEB, abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyabihu( Ingabo, Police, RIB, NISS), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Bigogwe, Bugeshi, Kabatwa, Mudende, Mukamira, Perezida w’ihuriro ry’amakoperative y’ibireti mu Rwanda, Perezida batanu b’amakoperative y’ibireti, abakozi bafite mu nshingano ibijyanye n’ubuhinzi mu Turere twa Nyabihu na Rubavu.
Ubuyobozi bwa Horizon SOPYRWA bwashimiye abahinzi b’ibireti uburyo bateza imbere ubuhinzi bwabyo cyane cyane ko umusaruro w’ibireti woherejwe hanze winjirije miliyoni icumi z’amadorari uyu mwaka ushize kandi umusaruro w’ibireti byumye uruganda rwakiriye uturutse mu bahinzi ungana na toni 1632, uyu mwaka twatangiye hateganyijwe toni 1722.
Ubuyobozi bwa Horizon Sopyrwa bwatanze ibihembo ku bahinzi bitwaye neza, bigizwe n’inka 20 ( mu Karere ka Nyabihu hatanzwe inka 13), Matora zo kuryamaho, imitaka, amahema yo kwanikaho ibireti, amasuka.
Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye Horizon Sopyrwa uburyo ifasha abahinzi mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi bw’ibireti kandi bushishikariza abahinzi b’ibireti gusimburanya n’igihingwa cy’ibirayi kuko byongera umusaruro w’ibirayi.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…