UNITY CLUB YAKOREYE MU KARERE KA NYABIHU UBUKANGURAMBAGA MU MURYANGO.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, yakiriye ku wa 12/11/2018, itsinda rya Unity Club INTWARARURUMURI riyobowe na Honorable MUKANTABANA Seraphine. Iri tsinda ryakoze inama yari igamije kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge mu muryango kuko ari wo shingiro ry’Igihugu. Inama yabereye ku rwego rw’Akarere, mu Murenge wa Karago, Akagari ka Cyamabuye, Umudugudu wa Kinyanja. Ibyiciro bitandukanye byitabiriye iyi nama harimo; Abagize Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, Abahoze ari abayobozi mu Karere ka Nyabihu, Abahagarariye inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshigwabikorwa b’Imirenge, Abakuriye Forum z’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Imirenge, Komite ya IBUKA ku rwego rw’Akarere, Abahagarariye CNF, Abahagarariye CNJ, Abahagarariye NCPD, Abagize Komite z’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Umurenge wa Karago, Abayobozi b’Amasibo mu Murenge wa Karago, Abakuriye Umugoroba w’ababyeyi mu Murenge wa Karago, Inshuti z’umuryango muri uyu Murenge. Muri iyi nama hafatiwe imyanzuro myinshi itandukanye ikurikira; Gukemura ibibazo byugarije umuryango hifashishijwe gahunda za Leta; Gukemura ibibazo binyuze mu Itorero ry’Umudugudu, Umugoroba w’ababyeyi wibanda ku gusasa inzobe,Forum z’amadini n’amatorero, Umuganda n’ibindi. Gufata umwana wese nk’uwawe hagamijwe kumurinda no ku murengera, Ababyeyi biyemeje kuba intangarugero bagaragaza indangagaciro za kibyeyi ku buryo bubera urugero abakiri bato, Ababyeyi biyemeje gukomeza kwigisha ingimbi n’abangavu hagamijwe kubarinda ingeso mbi harimo ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge… Abitabiriye inama biyemeje gufasha imiryango ibana mu makimbirane, bashyira imbaraga mu gucyaha umubyeyi wagaragajeguhohotera abagize umuryango, Abagize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge basabwe gukora inshingano zabo uko bikwiye kuko ari byo byafasha gukemura amakimbirane ashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

URUBYRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…

Read more →

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…

Read more →

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…

Read more →

RAMBURA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU, HAHEMBWA INDASHYIKIRWA

Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…

Read more →

VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana  SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…

Read more →

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu

None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…

Read more →

Abayobozi b’Inzego Zitandukanye Bifatanyije n’Abaturage ba Bukinanyana mu Muganda wo Kwimakaza Isuku n’Isukura

Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…

Read more →

Bigogwe: Hasorejwe Ukwezi Kwahariwe Umuryango,Imiryango 10 Isezerana byemewe m'amategeko

Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…

Read more →
-->