URUZINDUKO RW’UMUYOBOZI WATURUTSE MU GIHUGU CYA SENEGALI.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, yakiriye kuri uyu wa kane, tariki ya 23 Mutarama 2020, Bwana Khalilou BA (1er Adjoint Maire de la Commune de Gandou au Senegal du Nord), waje muri gahunda y’Abayobozi 13 b’Uturere baturutse mu Gihugu cya Senagali (Senegal) bari mu rugendoshuri mu Turere dutandukanye tugize Igihugu cy’u Rwanda.
Nyuma yo kwakirwa n’abayobozi b’akarere ka Nyabihu, uyu mushyitsi yakoranye inama n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abahagarariye inzego z’umutekano, bamwe mu bakozi b’Akarere: aho baganiriye ku ngingo zitandukanye, harimo
Kwerekana mu magambo make imiterere y’akarere,
Gusobanurira umushyitsi gahunda za Leta y’u Rwanda n’aho rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994
Gusobanurira umushyitsi mukuru uko inzego za Leta zubatse mu Karere
Gusobanurira umushyitsi imibereho y’abaturage b’Akarere ka Nyabihu muri rusange.
Umushyitsi na we yasobanuye ikibagenza mu nshamake ko ari “Urugendoshuri bajemo mu Rwanda rwo kureba aho Iguhugu kigeze cyiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ndetse no kureba uko ibishingwe (imyanda) yo mu Rwanda yabyazwa umusaruro”, asobanura uko inzego za Leta ya Senegal zubatse, uko serivisi( Service) zitangwa ndetse n’iterambere ry’Igihugu cya bo muri rusange,
Akarere ka Nyabihu kageneye umushyitsi impano, hafatwa n’ifoto y’urwibutso.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…