URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’URUBYIRUKO MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Urubyiruko, Hon. MBABAZI RoseMary MUGISHA, yasuye Akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa 16/11/2018, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere, Mrs MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere. Uyu muyobozi akigera mu Karere yabanje kugirana inama n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyabihu, abagize inzego z’umutekano n’abakozi b’Akarere, iyo nama yari igamije muri make, gukangurira abayobozi bari bayiteraniyemo, guharanira guteza imbere urubyiruko. Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere. Nyuma y’inama, Hon. Minister w’Urubyiruko n’abayobozi batandukanye basuye Agakiriro ka Jenda, gaherereye mu MUrenge wa Jenda, gakorerwamo imirimo y’ubukorikori nk’ububaji, gusudira.. Nyuma y’aho aba bayobozi basuye ikigo cy’urubyiruko cyitwa MIJEUNE, gikorera mu Murenge wa Karago, Akagari ka Cyamabuye, Umudugudu wa Kinyanja. Hasuwe nanone inzu yo gucururizwamo ibikorerwa mu Karere ka Nyabihu (Show house) ikorera mu Murenge wa Mukamira. Hasuwe kandi inzu izajya yogerezwamo umusaruro wa Karoti, yubatse mu Murenge wa Mukamira. Minisitiri w’Urubyiruko n’abayobozi bari kumwe basuye nanone Ishuri rya TVET riherereye mu Murenge wa Mukamira. Abayobozi basuye Stand y’ibikorwa by’urubyiruko byamurikiwe mu cyumba cy’inama cy’Akarere, aho uru rubyiruko rwerekanye ibikorwa bitandukanye rukora muri gahunda yo kwiteza imbere, birimo; Imitako Ubworozi bw’inkoko za kijyambere Imyambaro… Nyuma yo gusura ibikorwa mu Karere ka NYabihu, Hon. Minister yagiranye inama n’inzego zihagarariye urubyiruko kuva ku Kagari kugera ku Karere. Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 285. Abitabiriye inama bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku iterambere ryabo, baganira no ku bibazo bibugarije.


URUBYRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…

Read more →

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…

Read more →

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…

Read more →

RAMBURA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU, HAHEMBWA INDASHYIKIRWA

Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…

Read more →

VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana  SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…

Read more →

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu

None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…

Read more →

Abayobozi b’Inzego Zitandukanye Bifatanyije n’Abaturage ba Bukinanyana mu Muganda wo Kwimakaza Isuku n’Isukura

Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…

Read more →

Bigogwe: Hasorejwe Ukwezi Kwahariwe Umuryango,Imiryango 10 Isezerana byemewe m'amategeko

Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…

Read more →
-->