Uruzinduko rwa RBA mu Karere ka Nyabihu
Mu Karere ka Nyabihu harakorerwa gahunda ya RBA yo kwegera abaturage kuva ku itariki ya 18 Werurwe 2019, aho batangiye kugeza ibikoresho ku biro by’Akarere. Iyi gahunda izasozwa kuri 23/3/2019. Ni muri urwo rwego gahunda nyakuri yo kwegera abaturage yatangiriye mu Murenge wa Rambura, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2019. Muri uyu Murenge, ahazwi nko ku kibuga cya St Raphael, RBA hatanze ibiganiro bitandukanye, iha umwanya abaturage baraganira, abashoboye gusubiza ibyo babajijwe barahembwa, bagaragaza ibyishimo bafite ndetse babaza n’abayobozi bari bahari ibibazo bitandukanye. Hagati aho izindi gahunda zakomereje ku biro by’Akarere ka Nyabihu. Gahunda iracyakomeje.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…