URUZINDUKO RW’ABADEPITE
Uyu munsi, kuwa kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2025, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Bwana Habanabakize Protais ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude, yakiriye itsinda ry’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko bakorera muri Komisiyo y’ubumwe, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, rigizwe na Honorable Mukamana Alphonsine na Honorable Mushimiyimana Lydie, bari baherekejwe n’umukozi mu Nteko ishinga amategeko.
Aba badepite bagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu, mu rwego rwo kuganira n’Abayobozi b’Akarere mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa, hagamijwe kurebera hamwe uko ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda buhagaze n’aho Akarere kageze gafasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Nyuma yo kugaragarizwa n’ubuyobozi bw’Akarere ishusho y’uko Akarere gahagaze mu ngingo zitandukanye zari zikubiye mu isobanurampamvu yatanzwe, abitabiriye batanze ibitekerezo, inyunganizi, barebera hamwe ku mbongamizi zihari no gushakira hamwe igisubizo mu kurushaho guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Nyuma y’ibiganiro, uruzinduko rwabo rwakomereje mu Murenge wa Mukamira, mu bikorwa bikurikira;
Gusura itsinda ry’ubumwe n’ubudaheranwa rihuriwemo n’abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse, urubyiruko rukomoka muri ibi byiciro byombi, harebwa ibimaze kugerwaho.
Gusura uwarokotse Jenoside utishoboye wasaniwe inzu mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatustsi.
Hasuwe kandi umuryango urimo uwakoze Jenoside agahanwa akaba yararangije igihano yari yarahawe.
Abadepite bashimye muri rusange Akarere ka Nyabihu, bashima intambwe imaze guterwa basaba ko ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda bikomeza gutezwa imbere.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…