URUZINDUKO RW’ABADEPITE MU KARERE KA NYABIHU

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Gicurasi 2023, Itsinda ry’abadepite mu Nteko ishinga amategeko rigizwe na Hon. Ndangiza Madina ( Ukuriye itsinda), Hon. Nyabyenda Damien, Hon. Rutayisire Georgette,  bakomeje uruzinduko bagirira mu Karere ka Nyabihu, aho basuye Umurenge wa Bigogwe, bareba ibikorwa bya Guverinoma, basubiza ibibazo by’abaturage, ibibazo by’ingurane, ibikorwa by’ubukerarugendo, basuye kandi inganda nto zitunganya amata muri uyu Murenge wa Bigogwe.

Mu butumwa batanze, abadepite bagarutse muri rusange ku bufatanye, kwesa Imihigo cyane cyane ku isuku no guhanga imirimo iciriritse ibyara inyungu kugera ku mahoteri ndetse n’ibikorwa biteza imbere ubukerarugendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yagaragaje imiterere y’Umurenge, agaragaza abaturage bafite ibibazo, ibyakemuwe ndetse n’ibyahawe umurongo. Muri rusange byinshi muri ibi bibazo ni ibirebana n’indishyi ku mutungo utimukanwa, imiturire n’ibindi.

Iri tsinda ry’abadepite ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude ari kumwe n’uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabibu, Madamu Uwase Noella, Bwana Karambizi Benjamin ( PS JADF), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, ari kumwe n’abayobozi ndetse n’abakozi ku rwego rw’Umurenge, Akagari n’Umudugudu n’abaturage b’Akagari ka Kijote.  


URUBYRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…

Read more →

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…

Read more →

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…

Read more →

RAMBURA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU, HAHEMBWA INDASHYIKIRWA

Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…

Read more →

VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana  SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…

Read more →

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga wabereye mu Karere ka Nyabihu

None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…

Read more →

Abayobozi b’Inzego Zitandukanye Bifatanyije n’Abaturage ba Bukinanyana mu Muganda wo Kwimakaza Isuku n’Isukura

Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…

Read more →

Bigogwe: Hasorejwe Ukwezi Kwahariwe Umuryango,Imiryango 10 Isezerana byemewe m'amategeko

Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…

Read more →
-->