URUZINDUKO RW’ABADEPITE MU KARERE KA NYABIHU
Kuri iki cyumweru, tariki ya kabiri Gashyantare 2025, itsinda ry’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’uRwanda, rigizwe na Hon. Niyongana Gallican ( Uyoboye itsinda), Hon. Niyomahoro Wassila na Hon. Mukandanga Speciose, bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette n’abahagarariye inzego z’umutekano, basuye Umurenge wa Mulinga.
Ni umunsi wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi umunane (8) bagiriraga mu Karere, aho basuye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage , nyuma bagakorana inama n’abaturage bakabaganiriza kuri gahunda za Leta zitandukanye. Hasuwe Imirenge ya Bigogwe, Jenda, Karago, Rambura, Kintobo, Mukamira.
Muri uru ruzinduko mu Murenge wa Mulinga, aba bayobozi basuye ibikorwa biteza imbere abaturage, birimo; Umurenge SACCO Dukizanye-Mulinga, itsinda abanyamuhati ryorora inkoko, itsinda abanyamurava ritubura ingemwe z’icyayi, umuturage witwa Mukandutiye Annonciata uri kwiteza imbere kubera ubufasha butandukanye agenda ahabwa, Akiduhaye Solange, uhinga ibinyomoro ku nkunga yahawe na BDF…
Nyuma yo gusura ibikorwa, kuganiriza abagize amatsinda ndetse n’abaturage ku giti cyabo no kubaha inama, aba bayobozi bakoranye inama n’abaturage, babaganiriza ku ngingo zikurikira; Gukomeza ubumwe nk’abanyarwanda, kugira umuryango mwiza uzira amakimbirane n’ihohotera, gukunda umurimo no gukora cyane bakiteza imbere…
Abitabiriye na bo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo, kugaragaza ibibazo bafite, ibibazo byabajijwe byasubijwe ibindi bihabwa umurongo.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…