URUZINDUKO RW’ABAKOZI BA BANKI Y’ISI MU KARERE.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 01 Ukwakira 2024, itsinda ry’abakozi riturutse muri Banki y’isi( World Bank: WB), mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency) :RTDA), ba rwiyemezamirimo (Contractors na Consultants), bagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu, baje mu gikorwa cyo gusura imihanda y’ubuhahirane ( Feeder roads) iri kubakwa mu gice cya Gishwati. Iyi mihanda ifite uburebure bureshya n’ibirometero mirongocyenda na bitatu (93kms).
Iki gikorwa cyatangiriye ku biro by’Akarere ka Nyabihu, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere , Bwana Mugiraneza David, yahaye ikaze abitabirye iki gikorwa, akaboneraho umwanya wo kubashimira ubufatanye bwabo n’Akarere ka Nyabihu.
Nyuma y’inama yabereye ku Karere, basuye imihanda ikurikira iherereye mu bice bya Gishwati, ariyo: Umuhanda wa Nteranya- Kareba, Arusha-Mizingo- Masha, Kagogo-Gakamba, Kibisabo- Mulinga na Rugamba-Gihirwa; hagamijwe kugenzura uko uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa no kumenya niba nta buvugizi bwihariye bukenewe kugira ngo binoge neza kurushaho.
Muri iki gikorwa cyo gusura, hagaragaye ko hakenewe gukomeza gukora ubuvugizi hakaboneka ingengo y’imari, bityo ahakenewe inzira z’amazi( Rigoles) hose zigashyirwaho, ndetse n’imikingo igashyirwaho inkuta ziyifata( Retaining walls) byose bigamije kubungabunga imihanda no kuyirinda kwangirika.
Igikorwa cyasorejwe mu Murenge wa Mukamira, gisozwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, washimiye cyane Banki y’isi ubufatanye bwayo n’Akarere mu ishyirwamubikorwa ry’imishinga itandukanye, yakomeje abizeza ko Akarere kazakomeza gusigasira ibyagezweho, anasaba ko ubufatanye bwakomeza no mu yindi mishinga.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…