URUZINDUKO RW’ABAKOZI BA GMO
Itsinda ry’abakozi baturutse mui GMO ( Gender Monitoring Office) riyobowe na Madamu Mwiseneza Julienne, ryasuye Akarere ka Nyabihu, rigamije kureba uko ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ryubahirizwa mu itegurwa ndetse n’ishyirwamukorwa ry’ingengo y’imari y’Akarere.
Nyuma y’inama yabereye ku Karere, bakoranye na Acting Division Manager w’Akarere ka Nyabihu, Bwana Twagirayezu Jean Paul ari kumwe n’abakozi bo mu ishami ry’igenamigambi hamwe n’umukozi ushinzwe iterambere ry’umuryango mu Karere, habayeho gahunda yo gusuzuma inyandiko z’uko Gender Budget Statement (GBS) ya 2020-2021 yashyizwe mu bikorwa n’aho GBS 2021-2022 igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse no kureba uko 2022-2023 yateguwe kugira ngo irusheho kunozwa.
Baboneyeho umwanya wo gusura ibikorwa byakozwe muri GBS 2020-2021 mu Mirenge ya Mukamira na Rambura, aho hasuwe; imiryango ibiri( Umuryango umwe uyobowe n’umugabo n’undi muryango umwe uyobowe n’umugore) yorojwe muri gahunda ya Girinka
Hasuwe kandi abana b’abakobwa babyaye, bakigishwa umwuga wo kudoda, bagahabwa imashini mu rwego rwo kureba ibyo bamaze kugeraho
Hasuwe nanone itsinda ry’abana b’abakobwa babyaye, babarizwa mu Murenge wa Mukamira, ku buryo bwo gutegura udushinga duto duto tubyara inyungu, bagahabwa inkunga.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…