URUZINDUKO RW’ABAKOZI BA WORLD BANK, RBC, NCDA
Itsinda ry’abakozi baturutse muri Banki y’isi (World Bank), mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana ( NCDA), bagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Mutarama 2022, hagamijwe gusura ibikorwa bigamije kurwanya imirire mibi binyuze mu mushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ( Stunting Prevention and Reduction Project SPRP).
Muri uru ruzinduko hasuwe ibikorwa bitandukanye, birimo Urugo mbonezamikurire rwa Kijote, ruherereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, basuye kandi Igikoni cy’Umudugudu, aho basobanuriwe imikorere y’igikoni cy’Umudugudu, ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima harimo gupima abana hifashishijwe umunzani, MUAC, ndetse n’umusambi (Length mat) maze basobanurirwa uruhare rw’ibyo bikorwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Aba bakozi, nyuma yo gusura ibikorwa mu Murenge wa Bigogwe bakomereje uruzinduko rwabo mu Murenge wa Kabatwa, aho barebye ikoreshwa ry’ifishi y’imikurire y’umwana ikomatanya ibikorwa 22, basobanurirwa uburyo ikora kuva mu muryango, mu Mudugudu, mu Kagari no mu Murenge; ndetse n’umusaruro uboneka mu gukurikirana imikurire y’umwana hagamijwe kumurinda imirire mibi.
Nyuma yo gusura ibikorwa biterwa inkunga n’umushinga SPRP, abashyitsi bakoranye inama n’ubuyobozi bw’Akarere aho bwagaragarijwe ibyakozwe ndetse n’impinduka byagize mu Karere ka Nyabihu, bagaragarijwe kandi ingamba Akarere gafite mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira bikigaragara mu Karere. Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madame Mukandayisenga Antoinette.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…