URUZINDUKO RW’ABASENATERI MURI GAHUNDA YO KWIZIHIZA UMUNSI WA DEMOKARASI

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 18 Nzeri 2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu, habereye ikiganiro kijyanye na gahunda y’umunsi mukuru mpuzamahanga wa Demokarasi. Icyo kiganiro cyatanzwe na Hon. Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscene, Hon. Senateri KAGOYIRE Bishagara Therese bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette. Hari kandi abatumirwa baturutse mu nzego zitatandukanye bitabiriye iyi nama; Abagize Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyabihu, Abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere, Abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere. Ku murongo w’ibyigwa hari igisobanuro, uko Demokarasi yumvikanaga mbere y’ubukoroni, uko abakoroni basenye indangagaciro za Demokarasi y’umwimerere nyarwanda, ingero zifatika z’uko U Rwanda rwubahiriza amahame ya Demokarasi. Nyuma y’iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere, aba bayobozi bakomereje mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Bigogwe, aho Hon. Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscene yatanze ikiganiro kuri Demokarasi agiha abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, ahahuriye Utugari tubiri twa Kijote na Rega. Muri iki kiganiro hari abayobozi batandukanye ku nzego z’Akarere n’Umurenge; Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyabihu, Uhagarariye NISS mu Karere ka NYabihu, Abahagarariye amadini, Abagize Inama Njyanama ku Murenge no ku Tugari, Abahagarariye CNF, CNJ na NCPD, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abavuga rikumvikana.

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->