URUZINDUKO RW’ABAYOBOZI KU RWEGO RW’IGIHUGU
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 03 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Hon. Biruta Vincent ari kumwe n’Umuyobozi wa Police ku rwego rw’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Shyira, bakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu , Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’abayobozi ba Police mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.
Hari kandi Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyabihu, Umuyobozi wa Police mu Karere Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, abakozi ku rwego rw’akarere no ku Murenge, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi ( RTDA), aba Engineer Brigade n’ab’Ikigo cy’Igihugu gushizwe amazi n’umutungo kamere( RWB)…
Uru ruzinduko rw’aba bayobozi rwari rugamije kurebera hamwe imiterere y’ikibazo cy’umusozi wa Gisuma wisuka mu mugezi wa Kazirankara wuzura ugateza ingaruka z’ibiza no kureba ikibazo cy’umugezi wa Rubagabaga wuzura ukisuka mu mugezi wa Mukungwa bikangiza ikiraro cya Rubagabaga gihuza Akarere ka Nyabihu na Ngororero. Nyuma bakomeje basura umugezi wa Musarara wuzura ugasenya centre y’ubucuruzi ya Vunga hamwe n’isoko rya Vunga.
Bamaze gusura iyi migezi itandukanye no kureba ikibazo itera, hafashwe imyanzuro ko hagomba gushyirwa imashini ebyiri mu mugezi wa Kazirankara zikavanamo inkangu ya Gisuma kugira ngo idakomeza kwangiza ibikorwaremezo ndetse n’amazu y’abaturage, gushyira imashini yo kuvanamo imicanga yuzuye mu mugezi wa RUbagabaga no gushyira indi mashini nanone mu mugeze wa Musarara kugira no amazi ajye abona inzira anyuramo nta nkomyi.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…