URUZINDUKO RW’AMBASADERI W’UBWONGEREZA
Ku wa kabiri, tariki ya 03 Kamena 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’abagize Inama y’umutekano itaguye y’Akarere, yakiriye Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda (UK High Commissioner) Madamu Alison Thorpe wari kumwe n’Umuyobozi wa (World Food Program WFP) mu Rwanda, Bwana Andrea Bagnoli. Hari kandi Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gahiganwa Godfrey n’Umuyobozi mukuru wa LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine.
Aba bashyitsi bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Nyabihu, rugamije gusura ibikorwa biterwa inkunga n’Ikigega cya FCDO ( Ikigega cya Commonwealth gitera inkunga ibikorwa by’iterambere), basuye;
--Transit Centre ya Kijote ihereye mu Murenge wa Bigogwe/Bikingi, yakira by’agateganyo impunzi ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho basuye abarimo ndetse bareba na servisi zitandukanye zihatangirwa,
-Ishuri ry’imyuga rya Impact Hope Rwanda, riterwa inkunga na LODA, riherereye mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Bukinanyana,
-Ibikorwa by’amaterasi biterwa inkunga na LODA, mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, Umudugudu bwa Busasamana,
-Umurenge SACCO, mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Rega, Umudugudu wa Ngagare; harebwa imikorere n’imitangire ya Serivisi,
-Abashyitrsi bari kumwe n’Abayobozi b’Akarere basuye kandi serivisi zo kwita ku mikurire y’abana no kwita ku babyeyi batwite mu kigo nderabuzima cya Bigogwe, gihereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, Umudugudu wa Kazuba.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…