URUZINDUKO RW’UMUYOBOZI MUKURU WA RAB

Mu rwego rwo kureba ikibazo cy’imiterere y’imbuto y’ibigori, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 02 Gashyantare 2022, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr Karangwa Patrick, hamwe n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu, aho basuye imirima y’ibigori yatewemo RHMH1520, abanyamuryango ba Koperative y’ubuhinzi yitwa KOTEMII, mu Murenge wa Rugera.

Abagize itsinda bakomereje urugendo mu Murenge wa Shyira, aho basuye ahahinzwe imbuto ya WH507, WH605 na RHMH1520. Kuri iyi mbuto ya RHMH1520, Umuyobozi mukuru wa RAB, yasabye abashakashatsi bari bamuherekeje, ari bo; Dr. Ngaboyisonga Claver na Gafishi Martin kuyisubiramo maze ikajya ipfuka intete kugera hejuru no kuba yagira intete nini.

Itsinda rimaze gusura no kubona neza imitere y’Akarere, ryagaragaje ko Akarere kose katafatwa nk’imisozi miremire, harimo n’ahakeneye izindi mbuto. Mu kiganiro yagiranye na bo, abahinzi basaruraga RHMH1520, bagaragaje ko iyi mbuto batayikunze bagereranyije n’izindi mbuto nka WH507, WH605, WH101  Izi mbuto ariko ntabwo tuzemerewe kuko ni izo mu misozi iringaniye).

Umuyobozi mukuru wa RAB n’itsinda ayoboye bakomeje uruzinduko basura umucuruzi w’inyongeramusaruro, witwa Ndahayo Jean Claude, ukorera mu Murenge wa Mukamira. Uyu muyobozi yagejejweho icyifuzo cy’umwihariko w’Akarere wo kujya haboneka ifumbire igihe cyose, abahinzi bakaba bakwibaruza kenshi muri MOPA igihe bayikeneye. Baboneyeho umwanya wo gusura nanone ububiko bunini(stock), iherereye muri Mukamira, irimo imbuto y’ibigori n’ifumbire, abacuruzi bake bagaragaje imbogamizi y’ifumbire ya NPK iri kuboneka ari nke cyane ku buryo kuyibona bigorana. 


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->