URUBYRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze amezi atandatu rwigishwa imyuga itandukanye. Muri uru rubyiruko, abakobwa bari 16 naho abahungu bari 4, bigaragaza uruhare rugaragara rw’abakobwa mu kwitabira imyuga no kwihangira imirimo.
Aya mahugurwa yatanzwe na ATPROC RWANDA LTD ikorera mu Murenge wa Mukamira, aho urubyiruko rwahuguwe gukora ibikoresho bitandukanye bikozwe mu ruhu. Mu masomo bize harimo gukora inkweto zo mu ruhu z’ubwoko bwose, ibikapu, imikandara, amakofi ndetse n’imipira yo gukina ikoze mu ruhu. Ibi byabafashije kunguka ubumenyi ngiro bubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo.
Igikorwa cyabanjirijwe no gusura ibikorwa byakozwe n’uru rubyiruko, aho abitabiriye babonye ubuhanga n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bakoze. Hanabayeho kandi umwanya wo kumva ubuhamya bwa bamwe mu barangije amahugurwa, bagaragaza ko ubumenyi bahawe bwabongereye icyizere, bubafasha gutekereza ku mishinga y’ahazaza no kwiteza imbere.
Mu mpanuro zatanzwe, urubyiruko rwashishikarijwe gukora ibikenewe ku isoko ry’umurimo haba mu bwinshi no mu bwiza, kwibumbira mu ma koperative, kwizigamira no gukorera ku ntego, kuba intangarugero aho bari hose ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Iki gikorwa cyashimangiye akamaro k’amahugurwa y’imyuga mu guteza imbere urubyiruko no kubaka ejo hazaza heza h’ubukungu bw’Igihugu.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka…
Uyu munsi kuwa 12 Ukuboza 2025, mu mirenge yose y’Akarere hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, umwe mu minsi ikomeye igenera icyubahiro abarimu…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa…
None tariki ya 03 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibirori bikaba byabereye mu…
Ku wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo 2025, Abadepite, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana,…
Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije…
Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2025, Akarere ka Nyabihu katangije ku mugaragaro icyumweru cy’ubukangurambaga ku mirire iboneye no kurwanya igwingira…