ISUZUMA RY’IMIHIGO YA MUTIMAWURUGO

Uyu munsi, ku wa gatatu, tariki ya 05 Gashyantare 2025, itsinda riturutse ku Ntara y’Iburengerazuba riyobowe na Bagirinka Vestine, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore( CNF) ku rwego rw’Intara ari kumwe na  Komiseri w’ubukungu ku rwego rw’Intara, Twagiramungu Angelique, baje gusuzuma Imihigo ya Mutimawurugo mu Karere ka Nyabihu.

Muri iki gikorwa bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal. Muri iri suzuma ry’Imihigo hagaragajwe ishusho rusange y’ aho Imihigo ya Mutimawurugo 2024-20245 igeze ishyirwa mu bikorwa( Presentation), kungurana ibitekerezo ku byagaragajwe muri presentation, kureba raporo muri classement, gutanga inama ku byagaragaye.

Nyuma gahunda yakomeje basura ibikorwa mu Midugudu ntangarugero, aho basuye Umudugudu wa Biriba mu Murenge wa Mukamira nk’Umudugudu weserejwemo Imihigo mu mwaka wa 2022-2023, hasuwe kandi Umudugudu wa Rushunguru wo mu Murenge wa Jenda nk’umwe mu Midugudu yeserezwamo Imihigo ya Mutimawurugo muri uyu mwaka wa  2024-2025.


ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya…

Read more →

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama…

Read more →
-->